Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,26-37
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati “Mbese nk’uko byagenze igihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza kandi barahingaga, bakubaka; Ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. Nimwibuke umugore wa Loti! Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. Ndabibabwiye: muri iryo joro abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.” Abigishwa ni ko kumubaza bati “Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?” Arabasubiza ati “Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.”