Ivanjili: Luka 14,1.7-11

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,1.7-11

Muri icyo gihe, ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa  bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati “Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ‘Muvire mu mwanya’; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa  ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati ‘Mugenzi wanjye, igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.”