Ivanjili ya Luka 16,9-15

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16,9-15

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati “Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze, izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde? Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.” Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. Yezu arababwira ati “Mukunda kwigira intungane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.”