Ivanjili ya Luka 19,41-44

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,41-44

Muri icyo gihe Yezu ageze hafi ya Yeruzalemu, amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra avuga ati “Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. N’iminsi iragusatiriye maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.”