Ivanjili ya Luka 4,16-30

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,16-30

Muri icyo gihe, Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato ; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo «Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.» Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara ; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati « Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?» Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.» Yungamo ati « Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose : hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose ; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe uretse Nahamani w’Umunyasiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.