Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,15-24
Muri icyo gihe, Yezu yari ku meza mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarizayi. Umwe mu bo basangiraga ngo yumve amagambo ya Yezu, aramubwira ati “Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!” Nuko aramusubiza ati “Umuntu yateguye ibirori bikomeye, maze atumira abantu benshi ngo basangire. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ‘Nimuze, byose byatunganye.’ Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ‘Naguze umurima ngomba kujya kuwureba; umbabarire ntundenganye.’ Undi na we ati ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire ntundenganye.’ Naho undi ati ‘Narongoye, none simbonye uko nza.’ Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ‘Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu agaruka avuga ati ‘Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ‘Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. Koko mbibabwire : nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.”