Ivanjili ya Mariko 12,38-44

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,38-44

Muri icyo gihe Yezu yigishaga avuga ati “Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro. Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.” Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.”