Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,35-38
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati “Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga bahite bamukingurira. Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza maze abahereze. Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!”