Ivanjili ya Luka 17,1-6 , ku wa 1 w icyumweru cya 32 B

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,1-6

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri abo batoya. Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho ubimuhane ukomeje, maze niyicuza umubabarire. Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati “Ndabyicujije”, uzamubabarire.” Nuko intumwa zibwira Yezu ziti “Twongerere ukwemera”. Nyagasani arabasubiza ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.”