Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,1-7
Nuko abantu bagera ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati “Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi!” ashaka kuvuga uburyarya bwabo. Arongera ati “Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera, bizatangarizwa ahirengeye. Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara. Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye: Uwo nguwo muzajye mumutinya. Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri ibyo Imana yibagirwa. Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero: murushije agaciro ibishwi byinshi.