Ivanjili ya Luka 13,1-9

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,1-9

Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. Arabasubiza ati “Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.” Nuko Yezu abacira uyu mugani ati “Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.’ Undi aramusubiza ati “Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire. Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.”