Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,45-48
Muri icyo gihe, Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana atangira kuyirukanamo abacuruzi. Arababwira ati “Haranditswe ngo ‘Inzu yanjye izaba iyo gusengeramo, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi.'” Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga.