ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 1, 11-17
Uhoraho aravuze ati “Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki? Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana maze kubihaga; amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume sinkibishaka! Iyo muje kunshengerera, ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro? Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro, iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira! Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera nkaba ntagishoboye kubyihanganira. Iyo muntegeye ibiganza mbima amaso; mwakungikanya amasengesho sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi.”