Izayi 10, 5-7.13-16

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 10, 5-7.13-16

Uhoraho aravuze ati “Uragowe Ashuru! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye; n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye. Nyohereje kurwanya ihanga ry’abahemu, nyihutishirije gutera igihugu cyandakaje, bagisahure kandi bakinyage, bakiribate nk’icyondo cyo mu nzira. Nyamara (umwami wa Ashuru) we si ko abyumva, aratekereza ukundi, kuko agamije gusa gusenya no kurimbura amahanga menshi. Kuko yibwiye ati ‘Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye, n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge. Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo, nabaye intwari nkura abami ku ntebe zabo. Nanyaze ubukungu bw’amahanga nk’uko batwara amagi mu cyari ntagire kirengera; nanjye ni ko nafashe isi yose ntihagira n’umwe ukoma, wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.’ Mbese ye, intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero se rwo rwakwibonekeza ku urukeresha? Ibyo byaba nk’aho ikiboko cyagarukana ukibanguye, inkoni ikazungaguza uyitwaje! Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo azateza ab’imishishe kuzongwa, maze mu nsi y’ubwamamare, hagurumane nk’inkongi y’umuriro.”