Izayi 38,1-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 38,1-8

Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati “Uhoraho aravuze ngo, ‘Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’”Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta, asaba Uhoraho agira ati“Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.” Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: Genda ubwire Hezekiya uti “Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ‘Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa. Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo avuze. Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.’” Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi.