Izayi 6,1-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 6,1-8

 

Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita b’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu : abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu ! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye !” Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti “Ndagowe ! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.” Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa maze arambwira ati “Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti “Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?” Ni ko kumusubiza nti « Ndi hano, ntuma ! »