Izayi 7,1-9

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 7,1-9

Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi bati “Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.”Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga. Uhoraho abwira Izayi ati “Sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; maze umubwire uti ‘Humura ! witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure bavuga bati ‘Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’ Nyamara Nyagasani Imana avuze atya : Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho ! Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, – hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu Efurayimu ikaneshwa, ntibe ikitwa igihugu. – Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.”