Kabiri gatatu Israheli icumura!

KU WA MBERE W’ ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,

2 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO:

1º. Am 2, 6-10.13-16

. Mt 8,18-22

 

KABIRI GATATU ISRAHELI ICUMURA!

 

Imana Data Ushoborabyose, ashaka ko umuryango we umubera indahemuka. Nta nyungu zindi agamije. Icyo yifuriza abana be bose, ni ubuzima buzira ibizinga. Abifuriza amahoro. Ubwo buzima buzira umuze, ayo mahoro asesuye, byose bituruka mu kubaha Amategeko yabahaye. Ihanga ryose ryubashye inzira y’icyiza, riyobora abantu bose ku mahoro nyakuri. Umuntu wese wiyemeje kugendera mu budahemuka, yinjira mu bugingo bw’iteka. Uko tubibona mu Isezerano rya Kera, Israheli Umuryango w’Uhoraho, wagiye wisenya igihe cyose abami bawo basuzuguraga Imana bakohoka mu bigirwamana ndetse bakayobya batyo abaturage. Uko kuri, no mu bihe bya nyuma turimo, ntidukwiye kukwirengagiza. Igihe cyose tutihatira gukora ibijyanye n’Amategeko y’Imana, nta cyiza kindi tuba twitegurira usibye urupfu rwigaragaza ku buryo bwinshi. 

Imwe mu nzira zaturonkera umukiro, ni ibikorwa by’abahanuzi baberaho kutwibutsa kugarukira Imana mu gihe twayobye. Imana Data Ushoborabyose, ntishobora kudutererana. Igihe cyose idutumaho abashobora kutwibutsa ugushaka kwayo. Umurimo wa gihanuzi wabayeho kuva kera. N’uyu munsi, Kiliziya ya YEZU KRISTU irawushishikarira. Yatorewe kuba mu isi nk’ikimenyetso cy’Umukiro. Yatorewe kuba urumuri rw’amahanga. Muri iyi mpeshyi, hirya no hino ku isi, hazatangwa ubusaseridoti. Twese uko tungana muri Kiliziya, tujye ku mavi, dusabire abo basore biyemeje kubaho bumvira KRISTU We Musaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami. Nibihatira kumutega amatwi buri munsi, ntibaziganda mu kwamamaza Ukuri mu isi yose. Mu izina rya YEZU KRISTU, bazamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro banamagane Sebyaha yigaragariza mu mayeri menshi igamije guhurika isi yose mu ngeso mbi zibangamiye Amategeko y’Imana, ya yandi ashobora kugeza buri wese mu Bugingo bw’iteka. 

Abahanuzi b’Imana Data Ushoborabyose n’ Abahanuzi b’ Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka rishingiye ku Maraso Matagatifu YEZU yasesewe ku Musaraba, nta n’umwe muri bo ushobora guceceka mu gihe Sebyaha ari yo Sekibi, umushukanyi wa kera na kare, uwo Ibyanditswe byita Kareganyi na Sekinyoma akomeje gushuka abana b’Imana. Tugaruke gato ku bibi umuhanuzi Amosi yabonaga mu muryango w’Imana maze agahabwa imbaraga zo kubyamagana. 

Icya mbere avuga, ni ikibazo kijyanye n’uburyo hagaragaraga ikandamiza rikabije mu muryango w’Imana. Ngo “Bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, kubera ko bakandamiza rubanda rugufi bakayobya abakene inzira”. Nta na rimwe Imana yishimira amatwara akandamiza abantu. Ayo matwara iyo adakosowe, abyara ingorane zinyuranye hirya no hino ku isi. Duhora dusabira abayobora ibihugu, kugira ngo bite ku micungire myiza y’imitungo iri ku isi. Nta n’umwe wayiremye. Ni Imana yaremye byose ibishyira mu biganza bya muntu ngo bimutunge, bigirire akamaro buri wese. Nta n’umwe wari ukwiye gutindahazwa kandi ibyiza Imana yaremye atari umwihariko wa bamwe. Mu bihugu bimwe na bimwe by’Uburayi muri iki gihe, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Hagaragara irindimuka ry’ubukungu. Hari kandi n’ ubusumbane. Hari abakize cyane hakaba n’abatindahaye. Impamvu yabyo ugasanga ari umutima wo kwikubira wa bamwe tutibagiwe n’amategeko bashyiraho arwanya Imana. Ibyo ntibyabagwa amahoro. Mu bindi bihugu byiganjemo abicwa n’inzara, ntituyobewe ko imwe mu mpamvu yabyo ari ubusambo bw’abaherwe n’intambara z’urudaca zabaye akarande kubera inyota y’ubutegetsi. Ibyo byose, bikwiye gutuma dukanguka maze abakwiye kwamamaza Inkuru Nziza bakayamamaza babishimikiriye. 

Icya kabiri Umuhanuzi Amosi yamaganaga, ni imico yarwanyaga imibereho myiza Nyagasani atahwemye kwibutsa Umuryango we. Abivuga muri aya magambo: “Kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu”. Kuva icyaha cy’inkomoko cyaduka, kamere muntu yahindutse ibirere bigurumana mu kanya gato. Ni kamere yakomerekejwe n’icyaha. Ni kamere ihora isonzeye icyaha. Twese tuzi ukuntu kamere yacu itwarwa n’irari ry’umubiri maze hakagaragara amatwara n’imyifatire iteye isoni. YEZU KRISTU, ni we wenyine ushobora kutubohora iyo ngoyi y’icyaha. Ikibazo ariko, ni uko Kareganyi twavuze na yo ihora ari maso kugira ngo ituyobye itwereka ko kwishimisha mbere ya byose ari byo byatugirira akamaro. Ni yo mpamvu abantu bamwe na bamwe usanga bagenda batakirwambaye ngo keretse bibereye mu maraha yose ashoboka kuri iyi si. Ibyo byose birabayobya bikabasenya bagahinduka ibishushungwe kugeza aho ikintu cyose Imana ibabwira batacyumva. Imyifatire nk’iyo iriho muri iki gihe ni iyihe? Ese dutinyuka kuburira bose ngo bave muri iyo nzira y’umwijima? Nyamara rwose birashoboka ku bw’imbaraga n’impuhwe YEZU KRISTU adusesekazaho. Yazanywe no kuducungura aducurukura. Izina rye ni ritagatifu. Nitumukunde tumwumvire. 

Icya gatatu cyari gihangayikishiuje Uhoraho gikubiye muri aya magambo Amosi yavuze agira ati: “Kubera ko imyambaro batwaye ho bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwaye ho ingwate bakayinywera mu nzu z’Imana yabo”. Mu ncamake, ibyo bisobanuye ibikorwa byose abantu bakoraga bitwa ngo barasenga, baratura ibitambo Uhoraho kandi mu by’ukuri amatwara yabo atandukanye n’ugushaka kwe. Na none byatuma dutekereza ibikorwa byo gutesha agaciro ibintu bitagatifu. Igihe cyose imitima yacu itihatira kugendera mu Kuri k’Umusumbabyose, amasengesho y’urudaca dushobora kuvuga, nta cyo ashobora kutugezaho. Dukeneye kwigiramo amatwara atunganiye iby’ijuru. Dukeneye gushyira imbere Urukundo YEZU yatweretse. Dukeneye guca ukubiri n’imigirire iteye isoni igatesha agaciro izina ry’Imana Data Ushoborabyose. Icyo ni cyo twaremewe. Twaremewe kubana n’Imana YEZU KRISTU yatugarigarije. Kubana na we tukiri ku isi, ni ko kwitegura kwinjira mu ijuru. Kwikosora tukisubiraho tureka ibyo intumwa ze zitubuza kuko bidahuje n’Ukuri nyajkuri, ni ko kurokoka urupfu Sebyaha ihora iducira. Gucumura rimwe, kabiri, gatatu se, tutarabona ko tugana ahabi, ayo ni amakuba akarishye atwototera. 

Dusabirane twese kwisubiraho ubwo twumvishe iri jwi ridukangura rigira riti: Kabiri gatatu Israheli icumura! Buri wese muri twe, nabyiyerekezeho agira ati: kabiri gatatu jye K… ncumura! Nkiza Nyagasani. Nshaka kugukurikira. Mpa kugukurikira, ndeke abapfu bahambe abapfu babo nk’uko wambwiye mu Ivanjili ya none.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA