Kiliziya yanjye, n’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayitsinda

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE-B

Ku ya 9 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 31, 31-34;  Matayo 16,13-23

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹KILIZIYA YANJYE, N’UBUBASHA BWO MU KUZIMU NTIBUZAYITSINDA››

Uyu munsi Yezu arahumuriza Kiriziya ye kandi ayikomeze mu butumwa bwayo bwo kuboha no kubohora.

Koko rero uyu munsi Yezu araganiriza abigishwa be, maze nibageraho ababaze uwo abantu bavuga ko ari we. Ibisubizo Yezu ahabwa biragaragaza ko usibye abigishwa be abandi batazi uwo ari we. Nyuma Yezu arababaza bo ubwabo nk’abigishwa uwo bavuga ko ariwe. Maze Petero amusubize yuzuye Roho Mutagatifu amubwira ko ari Kristu Umwana w’Imana Nzima. Na Yezu abwire Petero ko ahirwa we wahishuriwe na Data uri mu ijuru iryo banga rikomeye.  Nuko Yezu akomeze amubwira ati ‹‹noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi Kuri urwo rutare nzubakaho Kiriziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.›› Yezu asoza amuha ubutumwa bukomeye agira ati ‹‹nzaguha imfunguzo z’ingoma y’Ijuru: icyo uzaba waboshye munsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye munsi kizabohorwa no mu Ijuru.››

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero asanze abe uyu munsi kugira ngo abakomeze mu kwemera  no kumwizera bamufitiye. Uyu munsi aratubaza uko abantu bamuvuga mu isi yacu y’iki gihe.Dore bimwe mu bisubizo dushobora kumuha:  Abenshi ntibemera ko Yezu nyine ari Kristu Umwana w’Imana Nzima. Ntibemera rwose ko ari we Mukiza n’Umutegetsi rukumbi w’isi n’Ijuru. Muri iki gihe ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka busuzuguwe na benshi. Mu maso ya benshi  mu bikekaho cyangwa mu bavugwaho ubuhangange hano ku isi, basuzuguye Yezu Kristu karahava. We ubwe baramusuzugura mu gikorwa yakoze cyo kuducungura, mu Ijambo rye no mu masakaramentu ye. Ariko bongeraho no gusuzugura abe bose no kubahindura iciro ry’imigani uko bishakiye. Mu maso y’ikoranabuhanga n’ikoramafaranga, Yezu Kristu nta mwanya ahafite, dukurikije imitekerereze ya benshi. Mu myumvire y’iki gihe, kugira ngo igihugu gitere imbere kigomba kwigizayo Yezu Kristu n’abe. Muri make Yezu Kristu na Kiriziya ye bafatwa nk’abanzi b’iterambere ry’ubukungu ku isi. Yezu Kristu n’abe muri iki gihe barashinjwa kutamenya aho ibihe bigeze. Barafatwa nk’abantu bizirika ku byahise kandi byataye agaciro. Mbese Kuri benshi Yezu Kristu na Kiriziya ye ni nka wa munyu utakigira uburyohe. Bityo abashaka uturyoshye bose bakaba bagomba kuba hanze ya Kristu na Kiriziya ye cyangwa bakayibamo by’inyuma, mu kuri  bibereye  mu birwanya Kristu. Kuko ngo muri Kristu na Kiriziya nta byishimo bihaba na mba.

Birababaje ko Yezu Kristu n’abe uyu munsi bafatwa nk’abanzi ba muntu. Kuko ngo bamubuza uburenganzira bwo gukora icyo yifuza gukora cyose, kabone n’aho byaba ari ukwiyicira umwana. Yezu Kristu na Kiriziya ye barafatwa rwose nk’abagome, nk’abicanyi, ba bandi babuza abantu kwikoreshereza agakingirizo ngo birinde icyago cya Sida. Yezu n’abe barafatwa nk’abatesha abantu igihe babajyana mu mihango itagize icyo ivuze. Yezu Kristu n’abe barashinjwa gutegekesha igitugu isi, bayikangisha umuriro utazima cyangwa bayisezeranya ijuru  badafite. Dore ko ngo bamwe ikirere bakizengurutse bashaka iyo Mana ntibayibone! Yezu Kristu n’abe barashinjwa n’ab’iki gihe kwivanga mu buzima bwite bw’abantu no kwinjira mu mabanga yabo. Yezu Kristu n’abe barashinjwa n’isi ya none kutumva uburyo bugezweho bwo kubaka ingo ku bantu bahuje ibitsina. Yezu na Kiriziya ye barashinjwa kutubahiriza uburenganzira bw’abari n’abategarugori babangira gukora ubutumwa bwose muri Kiriziya. Yezu Kristu na Kiriziya ye barashinjwa kubuza abasaseridoti babo gushaka, kandi ngo bigaragara ko kubahiriza amasezerano y’ukwifata byabananiye.  Muri makeya Yezu n’abe isi ya none irabanga kandi irabarwanya ku buryo idatinya kubagerekaho amakuba yose agenda agwirira isi n’abayituye.

Ni muri uwo mwijima w’urwango mu isi Yezu ahingutsemo none aje kumurika. Aje kurengera abe no kubakomeza. Aje gukomeza kureshya isi ayereka ko ibyo ayisezeranya ari ubwigenge buhoraho (kubohoka by’iteka ryose). Kandi ko ibyo atari ukubeshya kuko bitangirira rwose hano munsi bikozwe na Kiriziya ye, ikoresheje Inyigisho zayo zibengerana mu mwijima w’isi y’ibinyoma; ikoresheje kandi amasakaramentu : Batisimu, Penetensiya, Ukaristiya, Ubusaseridoti, Ugushyingirwa, ugukomezwa n’Ugisigwa kw’abarwayi. Ni muri uwo mwijima Yezu aje kubwira abe ko ntawe uzabarwanya ngo abashobore, kabone n’aho yaba avuye ikuzimu. Yezu aje kubwira isi yeruye ko ububasha bwayo budashobora na rimwe gusenya Kiriziya ye, kabone n’aho bwaba buvuye ikuzimu.

Ariko  Yezu, abe aje asanga na bo arababaza ikibazo. Nyuma yo kumva biriya bisubizo byose byerekana  uko isi yumva Yezu mu migambi yayo  mibisha,  Yezu Kristu na we aregera buri wese amubaze ikibazo nk’iki: ‹‹ Ko ureba isi insuzugura, intuka ibitutsi ishaka, ikongera kumbamba isaya mu byaha, wowe icyubahiro umpesha imbere yayo ni ikihe? Aha rero ubanza ariho hakomeye. Kuko biroroshye guhandura agahwa kari ku wundi. Biroroshye gutokora abandi. Biroroshye kuvuga ibibi isi ikorera Yezu, iyo si yanze kumuyoboka. Ariko iyo Yezu ahindukiye atubaza ati mwe bite? Muhagaze gute? Mumfata gute? Kuri mwebwe ndi nde? Uruhare mfite ku buzima bwanyu ni uruhe?  Igisubizo twe duha Yezu muri rusange kirazwi: ‹‹ Narabatijwe, mpabwa Ukaristiya, ndakomezwa, ndashyingirwa mu Kiriziya cyangwa nsezerana aya burundu, cyangwa mpabwa ubusaseridoti. Na penetensiya ndayihabwa. Yewe Yezu, urabizi neza ko byose nabirangije. Icyo nsigaje ni Ugusigwa kw’abarwayi›› Nta gushidikanya ko aha ngaha dukora ikosa ryo kwitiranya isuka yo guhinga n’imbuto isarurwa mu murima. Cyangwa se tukitiranya inzira n’aho tujya. Kugura isuka ntibihagije kabone n’aho yaba ikwikiye. Isuka si ikijumba cyo kurya. No kuba uri mu nzira igana ahantu ntibivuga ko wagezeyo. Abagwa mu nzira si bake.

Koko rero Amasakaramentu duhabwa ni Uburyo Yezu aduha bwo kuba intungane. Ayo masakaramentu si bwo butungane. Batisimu si ubutagatifu. Ahubwo ni inzira ibuganaho. N’andi masakaramentu ni uko. Mu mvugo  rero zacu usanga akenshi dukangisha amasakaramentu twahawe kugira ngo tugaragaze uburyo twakataje mu butungane. Kandi izo mvugo mu by’ukuri  zerekana ko natwe Yezu tumwitiranya n’abandi bantu aho kumwakira nk’Imana Nzima ikiza abantu ibyaha, ikabaha kuboneza bizihiwe mu nzira igana ubutungane. Mbere yo gutunga urutoki abadutoteza, abo bose bakorera Kristu na Kiriziya ibya mfura mbi, tubanze twisuzume natwe none. Aho none ahubwo si twe turimo kwisenyera urwacu, Kiriziya yacu, naho isi ikaba irimo kudutiza umuhoro? Uko duhagaze kose rero cyangwa imyumvire dufite idahwitse kuri Kristu ntibishobora gusenya Kiriziya ye. Niba wumva ko wubaka Kiriziya ya Kristu mu gihe iruhande rwawe hari undi urimo kuyisenya, byiguca intege. Komeza wubake kuko Kristu uyu munsi aguhumuriza agira ati ‹‹Kiriziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayisenya.›› Ariko twumve neza ko Yezu atavuga ko ubwo bubasha butazayirwanya. Buzayirwanya ye! Ndetse ku buryo bukomeye (Mt 10,1-42). Ariko ntibuzigera buyitsinda (Mt 16,18).

Yezu Kristu rero aje guhumuriza buri wese umurwanira ishyaka mu bitotezo  binyuranye ahura na byo. Kugira ngo yubure amaso akomere kuko Kristu yatsinze isi (Yh 16,33; Lk 21,28).

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe twese kwakira  imbaraga ntagatifu Yezu Kristu wapfuye akazuka atuzaniye none. Bityo dutsinde ibigeragezo n’ibishuko. Kandi twihanganire ibitotezo, kugira ngo duheshe ikuzo Imana Data kandi duhore tuyobowe na Roho Mutagatifu.