Umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo

ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE B

Ku ya 12 Kanama 2012

AMASOMO: 1 Bami 19, 4-8; Zaburi 34(33); Abanyefezi 4, 30-5,2; Yohani 6, 41-51

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

‹‹UMUGATI NZATANGA NI UMUBIRI WANJYE, KUGIRA NGO ISI IGIRE UBUGINGO››

  1. Yezu Kristu ni we bugingo butugize.

Uyu munsi w’Icyumweru cya 19 Gisanzwe cy’Umwaka B, Yezu Kristu wapfuye akazuka aratubwira yeruye ko yaduhaye Umubiri we ho ikiribwa kugira ngo tugire ubugingo bw’iteka. Ese ko twemera ko tumuhabwa mu Ukaristiya, ubwo bugingo bw’iteka tubwifitemo? Niba ubwo bugingo tubwifitemo, tugomba guhagurukana imbaraga duhabwa, maze tukazikoresha duterera umusozi dusanga Uwadusonzoye nk’uko Umuhanuzi Eliya yabigenje (Isomo rya mbere). Bityo ubuzima bwacu bwose bukava hasi bushaka Data Uhoraho, kandi bumufasha kugandura abagandaye, maze bagahera ku nzira. Niba ubwo bugingo tubwifitemo kandi, tugomba guhora twamamaza ibitangaza bya Kristu Yezu wapfuye akazuka, maze amaganya n’amagambo agaya tukayigaranzura nk’uko Zaburi ya none ibiturarikira kandi ikabitwinjizamo. Ikindi kandi, niba ubwo bugingo buhoraho tubwifitemo, tugomba guhora twirinda kuzimya Roho Mutagatifu. Ahubwo uwo Roho wa Yezu agahora atuyoboye inzira y’ubutungane. Maze tugahora turi abagwaneza n’abanyabwumvikane, tubabarirana nk’uko twababariwe muri Kristu. Twirinda kurindagirira mu busambo, uburakari, umujinya, ubwisharirize n’icyitwa ububisha cyose cyangwa ikindi gikorwa cyose cyatuma twigana Sekibi umubibyi w’ibyaha n’ibyago (Isomo rya kabiri). Ahubwo tukigana Data Uhoraho we utubibamo kandi akatubyaramo ubutagatifu muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Gukomeza kutugira abana be buzuye Roho Mutagatifu, ni cyo dusaba Data Uhoraho kuri iki cyumweru; kugira ngo tuzemererwe gusangira na Bikira Mariya n’abatagatifu bose ubugingo buhoraho dukesha Urupfu n’Izuka bya Yezu Kristu.

  1. Abahawe Yezu barahaguruka

Mu Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, twumvise uburyo Eliya Umuhanuzi yananiwe akagera kure. Agatera hejuru atakira Uhoraho nk’umuntu wihebye. Maze Uhoraho wuje impuhwe akamutabara. Yamuhaye ifunguro. Maze amusaba guhaguruka agakomeza urugendo. Uyu munsi rero natwe, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga mu Misa ngo adufungurire. Hanyuma duhaguruke adutume ku musozi mutagatifu. Yezu Kristu rero aje kuduhagurutsa kuri iki cyumweru. Aje kutuzura. Kuko mu kinyarwanda, iyo umuntu yapfiriye mu bitaro by’i Kigali. Turavuga tuti ‹‹Kanaka yaguye mu bitaro by’i Kigali.›› Gupfa ni ukugwa. Ku rundi ruhande rero kuzuka ni uguhaguruka. Ivanjiri itubwira abo Yezu yagiye azura mu mvugo igira iti ‹‹nuko amufata akaboko, aramuhagurutsa.›› Kuko umurambo ntuhaguruka.Ni yo mpamvu umunyarwanda yita Uhagaze. Naho umurundi akita Nimpagaritse. Guhagarara ni ukubaho by’ukuri. Ibi birumvikana vuba ku rupfu rw’umubiri.

Ariko no ku rupfu rwa roho ni kimwe. Iyo Ijambo ry’Uhoraho ritubwira ko icyaha ari urupfu si ukutubeshya cyangwa kudushyiraho iterabwoba. Icyaha kirica rwose (Rom 6,19-23; Gal 6,7-8). Reka dukoreshe nk’imvugo zikurikira maze nuzumva wumve amashusho cyangwa ibitekerezo bikuzamo aho biraba byerekeza: nuko yikubita hasi; aramufata amukubita hasi; nuko amuryamisha aho ngaho; barayigushije;nuko bamurambika hepfo y’umuhanda, …Ese igitekerezo cyakujemo ni ikihe? Igihita kiza vuba ndakeka ari urupfu. Nyamara si rwo gusa. Hari n’igisa na rwo cyitwa icyaha. Iyo byombi bidafatiye rimwe, kimwe gitura umuntu hasi ikindi kigasonga. None se buriya muri ariya magambo ntihashobora kumvikanamo ibyaha bimwe: ubusambanyi, ubusinzi, ubwicanyi. Tudatinze rero burya kwigabiza ibyaha ni no kwigabiza urupfu rwose. Ese ubundi nk’iyo umuntu arembye kubera uburwayi bw’umubiri bigenda bite? Ntava aho aryamye, ntavuga cyangwa ururimi rwagobwe…Naho se umusinzi waheraheje we aba ameze ate? Ntava aho ari, ururimi ntiruva mu kanwa, tutiriwe tuvuga ibyo guhumura nabi, na byo biranga ikinyabuzima cyose cyapfuye. Yooo! Yezu rero arakaza neza none ngo atuzure. Naze. Naze uwo Yezu Kristu wizuye mu bapfuye agatsinda urupfu n’icyaha. Naze aduhe imbaraga tudafite zo kwikiza izo ngeso mbi. Gutandukana rero n’ibyo byaha-rupfu ni ukuzuka rwose, ni uguhaguruka tuva mu bapfu tujya mu bazima. Dore ko ibisa bisabirana. Abasangiye ingeso mbi iyi n’iyi akenshi usanga bahura kenshi. Ariko ibyabo si ubucuti. Ahubwo ni ugucunga ubugome n’urugomo mu bwisungane. Cyangwa se ahubwo ni ukugambana. Gutandukana n’ibyo byaha byica ni ukuva mu rupfu tukajya mu buzima. Niyo mpamvu Ijambo ry’Imana hari aho rigira riti ‹‹kanguka wowe usinziriye. Haguruka uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire›› (Ef 5,14).

  1. Kirazira kuzimya Roho Mutagatifu

Kuzima cyangwa kuzimya tuzi na byo aho biganisha mu mvugo ya kinyarwanda. Uvuze ko kwa kanaka hazazima, aba avuze ko bazapfa bagashira. Kuzimya Roho Mutagatifu rero ni ukwica muri wowe ibikorwa bye byose, imishinga ye yose, amagambo ye yose., maze ubuzima bwawe bwa roho ukaburimarima ukabuhindura amatongo. Uyu munsi Yezu Kristu aratwinginga ngo twirinde rwose kuzimya Roho Mutagatifu. Kirazira kuzimya Roho Mutagatifu. Yezu Kristu kandi atuzaniye none imbaraga zo gusubiza ubuzima aho bwari bwarapfuye, no kubaka ubwari bwarabaye amatongo. Birababaje cyane kubona umuntu ahindura ubuzima bwe cyangwa ubw’undi amatongo. Hari abatakigira icyo bashoboye gukora cya Roho Mutagatifu. Hari abadafite Ijambo na rimwe rya Roho Mutagatifu. Ibikorwa, imvugo, ugasanga umuntu arakorera Sekibi amanywa n’ijoro. Yezu Kristu azanye Imbaraga ze none, Roho Mutagatifu, kugira ngo asubize ubuzima abo bose.

  1. Bikira Mariya Umubyeyi w’abazazuka ku munsi w’imperuka

Yezu aradusabira Se none ngo aduhe kumusanga. Kuko ntawe usanga Yezu atabihawe na Data wamwohereje. Maze abamusanze, Yezu na we akazabazura ku munsi w’imperuka. Niba gusanga Yezu bitangwa na Data Uhoraho, ni na we nyine wahaye Umwari Bikira Mariya kumusama no kumutubyarira, maze akitwa Yezu, ari we Nyagasani n’Imana Yacu. None rero Yezu na we yagabiye Mama we Bikira Mariya ukuzuka ko ku munsi w’imperuka. Kugira ngo ubwo buzima buzira umuze ububoza yazamuwemo, bubere integuza abo yazigamiwe kubyarira Umutegetsi n’Umukiza.

Muri Kristu rero twitegure neza guhimbaza umunsi Mukuru w’ugutsinda urupfu kwa Kristu mu Mubyeyi we Bikira Mariya. Kandi uwo munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Biukira Mariya tuzawuhimbaza kuri uyu wa gatatu kuri 15 Kanama. Amasengesho y’uwo mubyeyi Bikira Mariya, nadufashe twese kwakira Yezu Kristu uje kutuzura mu bapfuye. Kugira ngo tubone kubaho dutunzwe n’ifunguro aduhera mu Ukaristiya ye, muri Kiriziya ye Ntagatifu Gatolika.

Nasingizwe ubuziraherezo we wadupfiriya akazukira kudukiza. Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.