Kugira ngo mushobore kubaho

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,

4 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Am 5, 14-15. 21-24

. Mt 8,28-34

 

KUGIRA NGO MUSHOBORE KUBAHO

 

Twese dushaka kubaho. Yee, ni byiza! Ikibazo gikomeye ariko, ni uko twese atari ko tuzi kubaho icyo ari cyo. Dushaka kubaho neza. Ni byiza. Ariko icy’ingenzi, ni ukumenya kubaho neza icyo ari cyo. Kubimenya na byo, ntibihagije. Intera ikwiye kugerwaho, ni ugushaka ibya ngombwa byose bituma tubaho neza. Ni cyo Nyagasani ashaka kutwigisha mu isomo rya mbere. N’Ivanjili kandi na yo, iratwereka uburyo YEZU KRISTU agamije kuturinda ibitubuza kubaho neza. 

Ikizatuma tubaho neza, ni ugushaka ikiri icyiza. Umuntu yahawe ubwenge bwo kumenya ikiri icyiza. Imana yamuremye ishaka ko abaho neza. Iyo yemeye kuyumvira, nta kabuza amenya inzira y’icyiza. Iyo yihaye kugena ku bwe icyiza yishakiye, arayoba agakurikira inzira mbi, amaherezo akazagwa ruhabo. Kuyoba kw’abantu, kugaragaza ko ubwenge bwabo bubaroha mu bibi, nta we bishobora gutangaza. Inkurikizi z’icyaha cy’inkomoko turazizi. Cyakora ikibazo dukunze kwibaza, ni impamvu muntu yacunguwe na YEZU KRISTU ariko na n’ubu akagumya kwiyangiza ku buryo butangaje. Igisubizo dufite, ni ubwigenge Imana yahaye umuntu wese. Twese dufite ubwigenge bwo guhitamo. Uhisemo ikibi, n’ubwo kimukindura, Imana Data Ushoborabyose, nta ko aba atamugize, ariko nyine, utera intumva amara amanonko! None se koko, ni iki Data Ushoborabyose atakoze ngo atwereke inzira nziza? None se yohereje Umwana we YEZU KRISTU ari ugukina? Ubu se imibabaro YEZU WACU yababaye, yari ikinamico? Ariko se kuki abantu tutumva? Nimwirorerere kwirirwa mumeneka umutwe mwibaza ku mvo n’imvano y’ubuyobe bukomeje kuduhuma umutima. Tumenye ko Umushukanyi atapfuye. Shitani ari yo Sebyaha, Dayimoni nkuru twita Roho mbi, wa mumalayika wigometse ku Mana, ni roho. Ntipfa rero. Ibereyeho kuyobya abantu. Umuntu wese kandi uwo yaba ari we wese, iyo Kareganyi ishobora kumwararika. Turagowe noneho! Tubigenze dute? 

Tuzatsinda mu izina rya YEZU. Akaga ni ukumusuzugura. Inzira yo gutsinda Shitani, ni ukwemera gukurikira inzira YEZU KRISTU yatweretse. Ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ni we wenyine ushobora kudutsindira Sekibi. Kumwemera no kumukunda, ni yo nzira yonyine ituma tubaho. Ni we wenyine ushobora kuduha imbaraga zo gukora icyiza. Ni we wenyine udutera inkunga ku rugamba turwana na Sekibi. Uwa-KRISTU wese, ari ku rugamba. Niba uvuga ko uri uwa-KRISTU ariko ukaba wibereye aho, ukaba ubona bucya bukira utanitaye ku byo ukora, menya ko Sekibi ikuri hafi. Irakubungamo rwose. Haguruka utangire kubaho. Kubaho umuntu atariho, ni ukwibera ku isi nk’uwagashize, ni ukubaho nta cyo witayeho, ni ukudashimishwa n’icyiza kinogeye Nyagasani, ni ukutarwanya ikibi cyose kibangamiye ubuzima nyobokamana. Kwegera YEZU KRISTU ku buryo buvuye ku mutima, ni ko gutsinda amayeri yose ya Sekibi. Hari abantu batari bake bavuga ko Shitani itabaho! Iyo ibumva babivuga batyo, ikora umunsi mukuru kuko yikomereza akazi kayo. Nta we ushobora kurwanya Shitani avuga ko itabaho. Ibyo birumvikana. Abahawe ubutumwa bwo kwirukana amashitani muri iki gihe, bahangayikishijwe n’uko muri Kiliziya hari abavuga ko Shitani itabaho. Ibyo tubisoma ku rupapuro rwa 7 n’urwa 8 mu gitabo giherutse kwandikwa na Padiri Gabriel AMORTH, umwe mu bafite ubutumwa bwo kwirukana amashitani. Akorera i Roma. 

Nta gushidikanya, ibikorwa bibi tubona mu isi, ni imbuto zirura zivuburwa na roho mbi. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU, mu butumwa bwe yihatiye kwirukana roho mbi zose. Ivanjili twumvishe yabisobanuye. Si ukubeshya, si imigani yahimbwe, ni ukuri koko, YEZU KRISTU yirukanye amashitani. Amashitani dukunze gutinya, ni ariya yinjira mu muntu akamwitwarira pe. Agakoreshawa na yo ku buryo bugaragara nk’uko Ivanjili ibitubwira. Ariko kandi, ibikorwa bya roho mbi byigaragaza ku buryo bwinshi. Tumenye ko n’abantu barangwa n’ubugome no kurenganya, shitani iba ibakoreramo n’ubwo basa n’ababihakana. Ni yo mpamvu iyo migirire yose, dukwiye kuyamagana kugira ngo abantu babohorwe byuzuye ku bubasha bwa roho mbi. Tuzirikane aya magambo y’umuhanuzi Amosi: “Nimwange ikibi, mukunde icyiza, nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko”. 

Nta we ukwiye kwibeshya ngo ari kumwe n’Imana Data Ushoborabyose mu gihe cyose asenga ariko asengera ku bikorwa bya Sebyaha. Tuzirikane aya magambo yabwiwe Amosi umuhanuzi: “Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu…no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha…Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva. Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi, n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama!”.

Ngicyo icyo isi ya none ikwiye gukora kugira ngo ibeho. Ni cyo buri wese akwiye gukora kugira ngo ashobore kubaho. Kubaho mu nzira y’ubutungane bwa Nyagasani, kubaho uharanira ineza wirinda inzira zose z’ibinyoma, kubaho uharanira ubutabera n’ukuri, ni ko kubaho neza. Ni yo nzira y’ijuru. Ni ko gutsinda ruhenu Sekibi. Ubuzima buhoraho, ubuzima bw’iteka, ubuzima bw’ijuru, ni bwo muntu yaremewe. Nta waremewe umuriro w’iteka. Twitoze kuwuhunga kandi dukore ibishoboka byose kugira ngo abashaka kuwirohamo tubatabare nta bwoba. Duhore dusabirana imbaraga zo gutsinda Sebyaha mu izina rya YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA