Kuki Yezu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,

6 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Am 8, 4-6.9-12

. Mt 9,9-13

KUKI YEZU ASANGIRA N’ABASORESHA N’ABANYABYAHA?

 

Mu Bayahudi, abigishamategeko n’abafarizayi bari abantu bigize intungane bakarebera ku rutugu abandi bose cyane cyane abatubahiriza amahame y’idini yabo. Bahoraga barikanuye kandi barebuzwa ibyo YEZU yakoraga byose. Wagira ngo bari babereyeho kumunenga muri byose. Bityo benshi muri bo, bivukije Umukiro YEZU KRISTU yari abazaniye. Natwe twitonde muri ibi bihe turimo, hato tutagwa mu mutego w’abo bantu batemeye YEZU bakibera abasongareri. Twitondere ubwirasi bwabo. 

Kwitondera ubwirasi bw’abafarizayi n’abigishamategeko, ni ukugira umutima w’impuhwe imbere y’abanyabyaha bose. YEZU KRISTU yaduhaye urugero. Nta munyabyaha yigeze asubiza inyuma. Erega yazanywe no gukiza abanyabyaha! Kandi twese turi abanyabyaha. Amatwara yo kwiyoroshya no kwimenya mu byaha byacu, ni yo atuma dushyikirana na YEZU. Ayo matwara yo kwitwararika ku mutima atuma dusanga YEZU ngo aduhumurize. Ishime wowe munyabyaha, kuko YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima ari wowe watumye aza kwigaragaza ku isi. Ntuzapfira mu byaha kuko wiyemeje gukunda YEZU KRISTU. 

Kuri iyi ngingo, hari ikitonderwa: Kuki YEZU yemera ko abanyabyaha bamusanga? Kuki asangira na bo? Kuki bamutumira akemera? Si ikindi kindi, ni ukugira ngo abakize. Ntasabana n’abanyabyaha ibi bya nyirarureshwa bitagize icyo bigeraho. Dushobora kugwa mu mutego wo kutumva neza uko kwegera abanyabyaha no gusabana na bo. Hari uwakwibwira ko ubwo YEZU atigizayo abanyabyaha, afite uruhushya rwo gukomeza kwibera mu rupfu rw’ibyaha. Oya! YEZU anyegera kugira ngo ankize. Ndamutumira akaza iwanjye kugira ngo numve ijambo rye. Yemera gusangira nanjye kugira ngo mbashe gusangira na We inzira y’ijuru n’ibyiza byayo. YEZU ntiyegeraga abasoresha kugira ngo bakomeze barye ruswa cyangwa bapakire imifuka yabo kijura. YEZU ntiyegereye amahabara kugira ngo yikomereze ubuhabara bwayo. YEZU ntiyasangaga abarwayi kugira ngo bakomeze gushengurwa n’uburwayi. Ahubwo abasoresha, abasambanyi n’abandi bumugaye ku buryo bunyuranye, bose bagiye bumva ijambo rye bagahinduka bahindutse, bagakira rwose. 

Ese natwe ni ko tubigenza? Tubana n’abantu tugamije kubagezaho Ijambo ryabakiza? Ese aho ntidufite ubwoba? Ese ntitwumva ko bapfuye byarangiye, ko badashobora kuzanzamuka? Nta mukristu ukwiye guta igihe mu mahuriro y’amanjwe. Akwiye kugenzwa no kubwira abo bahura bose Inkuru Nziza. Gutsinda ubwoba n’amasoni, ni ngombwa kugira ngo umushyikirano tugirana n’abantu abo ari bo bose ubafashe guhesha Imana Data Ushoborabyose ikuzo. Hari umuntu twahuye dufatanya urugendo. Mbere y’uko duhaguruka, nateye ikimenyetso cy’umusaraba na Ndakuramutsa Mariya. Byaramutangaje cyane. Yamaze iminsi abibwira abantu nk’ikintu cyamutunguye rwose. Nyamara se, igitangaza kiri he muri ibyo? Abakristu twasezeranye gusingiza Nyagasani iteka n’ahantu hose. Ntidukwiye kwigiramo ubwangwe. Ahubwo tumuheshe ikuzo aho turi hose. 

Hari umutego ukomeye dukunze kugwamo: ngo icya ngombwa ni ukwihatira kubana neza n’abantu. Tujya tuvuga ngo “Kanaka azi kubana, abana neza na bose…”. Tugomba gushishoza tukamenya neza niba iyo mibanire ifasha abo bose kumenya inzira y’Ukuri. Bimaze iki se kugendana kenshi n’umujura niba akomeza ubujura bwe! Kubana neza n’umunyangeso mbi bitagize icyo bimuhinduyeho se, byo bimaze iki? Umubano w’umurato ntaho uganisha. YEZU KRISTU si rwo rugero yadusigiye. Intumwa ze na zo, si uko zabayeho. Ntizataye igihe mu mibano itagira aho iganisha. Urugero rw’abakristu ba mbere na rwo ruratumurikira: bahoraga basangira bashyize hambwe kandi basingiza Imana Data Ushoborabyose. Ntibemeraga ko hagira umuntu ubavangira anabatesha igihe. Natwe rero, nta mubano n’umwe ukwiye kudutesha igihe. Twubahe bose mu bwiyoroshye no mu bwizige. Nitugira amahirwe tukamenyana n’abahabye, twibande ku kubasha kumenya YEZU KRISTU. Nibanga, ni akazi kabo. Icyo tutazitaho, ni ugukurikira ab’isi batubuza inzira twatangiye y’ubukristu. 

Uyu munsi dusabire abacuruzi bose kurangwa n’ubudahemuka mu murimo wabo. Birinde kumera nka bariya Amosi yavuze bishimira kwica iminzani bagamije guhenda rubanda no kunguka ibyamirenge. Dusabire abasoresha gukora neza umurimo bashinzwe. Dusabire n’ abanyabyaha bose. Tubasabire guhura na YEZU no kwihatira kudahemuka mu mibereho yabo.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA