Kuzinjira mu Ngoma y’Imana biraruhije ku bakungu

Ku wa mbere w’icyumweru cya 8 gisanzwe(B- imbangikane),

28 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. 1 Pet 1, 3-9

2º. Mk 10, 17-27 

Kuzinjira mu Ngoma y’Imana biraruhije ku bakungu

Ejo twarangije igihe cya Pasika. Uyu munsi dutangiye amasomo y’igihe gisanzwe cy’Umwaka wa Liturujiya. Mbere y’igisibo twari twasubikiye ku cyumweru cya karindwi. Ubu dukomereje ku cyumweru cya munani gisanzwe, Umwaka B, imbangikane. Kuko ejo ari bwo twizihije Pentekositi, turacyanyungutira imbuto nziza imyiteguro yayo yadusigiye. Twongeye kuzirikana ko Roho Mutagatifu akomeje kuyobora Kiliziya ndetse na buri wese mu bamwiyambaza. Twishimiye ko tubasha kuvuga muri We ko YEZU KRISTU ari NYAGASANI

Aho ni ho tuzashingira mu gukomera ku butorwe bwacu nk’uko Petero intumwa yabidushishikarije mu isomo rya mbere. Nk’uko abivuga koko, ubwononekare bwose buzanwa n’irari ryiruka mu buzima bwacu. Irari ry’ibintu, irari ry’amakuzo n’ibyubahiro ndetse tutibagiwe n’irari ry’umubiri ubu ryoretse benshi bibeshya ko ari ryo bagaragarizamo urukundo. Igihe cyose tubayeho cyangwa tubana n’abandi tuyobowe na rimwe muri ayo marari, nta mbuto za Roho Mutagatifu twera. Ubukristu bwacu burarumba. Ni yo mpamvu buri wese muri twe, akwiye guhora arwana inkundura kugira ngo adaheranwa na sebyaha. Icyo mpamya, ni uko n’abantu bagerageza kuba abakristu beza, sebyaha, yuririye kuri rimwe muri ayo marari, abagabaho ibitero. Abiyemeza kwibera mu by’isi, bo nta cyo twabavugaho kuko baba basa n’abapfuye rwose ntacyo bumva mu bijyanye na roho. Usibye ko na bo tugomba kubasabira kandi ntitugire ubwoba bwo kubigisha UKURI gukiza. Ugerageza kwitagatifuza, wa wundi babona agaragara imbere y’abandi mu bukristu, uwo nguwo agomba kwitonda by’umwihariko kuko aba ashakishwa na sebyaha. Impamvu ni uko iyo aguye, hagwa n’abandi benshi basaga n’abamugenderaho. Ni uko tugenda tubibona mu buzima bwa Kiliziya. Intwaro yitwaza ni uguhambwa YEZU kenshi mu misa, kwicuza ibyaha kenshi no kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya. 

Ku buryo bw’umwihariko, nimucyo uyu munsi dusabire abakungu. Koko birakomeye kubona abantu badafite icyo babuze mu by’isi bemera Imana bakagenda mu bwiyoroshye bw’Ivanjili. Yego hari bamwe na bamwe b’abaherwe bagize amahirwe yo kwinjira mu kwemera, ariko usanga ibitekerezo byiganza mu isi ari uko abantu batagize icyo babura mu isi biha kunnyega iby’ubukristu muri rusange. Birazwi ko bivugwa ko uko abantu bagenda bakira mu majyambere y’isi, ngo ari ko bagenda banadohoka mu by’Imana. Uko bagenda basirimuka mu misusire y’isi, ni ko bagenda bahindanya ishusho y’Imana! Ni akumiro! Ni ishyano rwose! Hari n’abavuga ko ibihugu by’Afrika nibitsinda ubukene, abanyafrika bazibagirwa Imana! Iri ni ishyano ryaguye! Ibyo bintu bigenda bigaragara bityo mu isi. Cyakora njye mbona hari n’indi mpamvu itajya yibukwa: iyo Kiliziya itabaye maso, abayiyobora bagashyira imbere ibyo isi ishyira imbere, nta kabuza, abantu bakurikira isi kurusha uko bakurikira Kiliziya. 

Ni ngombwa rero gusabira cyane abayobozi ba Kiliziya, ku nzego zose, kugira ngo bakore ubutumwa igihe n’imbura gihe, badashingiye ku bukungu bw’isi, ahubwo bashaka gukiza roho z’abantu batwawe bunyago n’irari ry’iby’isi. Dusabire kandi abakungu bose kugira ngo Roho Mutagatifu abamurikire, bubure amaso bamenye ko iby’isi byose bizashira, maze bashakashake iby’ijuru bizabageza mu bugingo bw’iteka. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA