KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,
14 NYAKANGA 2012:
AMASOMO:
1º. Iz 6, 1-8
2º. Mt 10,24-33
KWEMERA YEZU MU MASO Y’ABANTU
Ejo YEZU yatubwiye ko tugomba kwitondera abantu kuko atwohereje nk’intama mu birura. Abantu bashobora kudutera ubwoba no kudukangaranya iyo biyemeje kurwanya Ukuri kwa YEZU KRISTU. Nta muntu n’umwe udatinya kubabazwa. Hari n’abahora bigengesereye ngo bátava aho banengwa cyangwa bavugwa nabi. Abo bahora bagendera ku magi. Kwemarara ngo batangaze Inkuru Nziza ibohora abavandimwe ntibabyitaho. Nyamara YEZU We yaduhaye ubutumwa tugomba gusohoza kuri bose. Ntadutuma ku biti n’amabuye, ntadutuma ku nyamaswa zidatekereza. Adutuma ku bantu bose. Umuntu wese uje muri iyi si, afite uburenganzira bwo kumenyeshwa inzira igana ijuru. Kimwe mu biranga umuntu wifitemo ukwemera, ni umwete n’ubwira agira mu kubwira abandi ibya YEZU KRISTU. Muri iki gihe tubona hirya no hino mu bihugu, ababyeyi bayobye, bavuga ko gutoza abana babo ubukristu ari uguhemuka. Ngo bagomba kuzihitiramo bakuze. Njye mbabaza impamvu badategereza ko abo bana babo bakura ngo babone kubaha ibya ngombwa by’ubuzima nko kubita izina, kubagaburira, kubambika no kubajyana mu ishuri. Bene abo bafite ibyo bitekerezo byadutse muri iki gihe, iyo mbabwiye ntyo, babura icyo basubiza. Nyamara kubwirwa abana YEZU KRISTU bigomaba gukorwa hakiri kare. Abana barezwe mu muco wa KRISTU mu Kiliziya, bakurana umurongo ugororotse w’ubuzima bw’Imana cyane cyane iyo Ivanjili ya YEZU KRISTU yigaragaza mu buzima bwose bwo mu rugo.
Impamvu byihutirwa kubwirwa YEZU hakiri kare, ni uko umuntu abona ubuzima nyabwo mu kubana n’umubyeyi we. Abana bashimishwa no kuba hamwe n’ababyeyi babo. Umuntu wese agira ibyishimo byuzuye iyo ari kumwe n’umubyeyi we. None se ntiduhora tuvuga ngo “Dawe uri mu ijuru”. Ni ukuvuga ko twemera ko Imana Ishoborabyose ari DATA WA TWESE. Ntidukwiye gutegereza gukecura ngo tubone kumenya ibya YEZU KRISTU. Muzitegereze umwana uri kumwe n’umubyeyi kandi amukunze: avuga amagambo menshi kabone n’aho aba ataramenya kuvuga. Natwe iyo turi kumwe n’Umubyeyi wacu wo mu ijuru, dushobora kumva ibyishimo mu mutima wacu, maze tukavuga amagambo y’ibisingizo. Muri rusange dusingiza Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU natwe twese muri Kiliziya mu gitambo gitagatifu cy’Ukarisitiya. Iyo tuvuga ngo “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, ni Nyagasani Imana Umutegetsi w’ingabo, nahabwe impundu mu ijuru. Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani, YEZU KRISTU Umwana wawe n’Umwami wacu, nahabwe impundu mu ijuru”. Ayo magambo meza cyane y’ibisingizo tuyasangana mbere na mbere umuhanuzi Izayi: ubwo yabonekerwaga n’ab’ijuru, yabumvanye icyo gisingizo mu majwi ahanitse yabo. Ubwo bwuzu bw’abamalayika imbere y’Imana Data Ushoborabyose, ni bwo natwe twitoza kugira kugira ngo ibikorwa byose dukora mu izina rya YEZU KRISTU muri Kiliziya ye tubikorane ubuyoboke nyakuri. Uwabonye ikuzo ry’Imana agira n’ubwuzu bwo kuyisingiza. Ibikoresho byose bishoboka abikoraho maze agacurangira Uhoraho. Ni byo zaburi 150 igaragaza:
Nimusingize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu
Nimuyisingirize aho itetse ijabiro!…
Nimuyisingize muvuza akarumbeti,
Muyisingize mucuranga inanga n’iningiri
Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza
Muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi
Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira
Muyisingize muvuza ibyuma binihira neza.
Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho.
Kwinjira muri ibyo bisingizo, ni ukubaho mu buzima busingiza Imana aho umuntu ari hose, nta soni, nta pfunwe nta n’ubwoba. Ni ugutaraka tukabyinira Uwatwiguranye, tukabikora tubikuye ku mutima. Ni ukuba mu bisingizo n’ imbere y’abantu bose. Ni ukugira imvugo yuzuye ineza n’amahoro bya YEZU KRISTU. Ni ukugira umurava mu kumenyesha abandi ibikorwa bya YEZU KRISTU wadukijije.
Rimwe na rimwe tugira ubwoba bvwo kwamamaza YEZU KRISTU no kumubera abahamya kuko muri twe umwijima uba wara twinjiranye tugasigara nta gatege dufite muri roho. Na none dutinya gutangaza Ukuri kuko Sebyaha iba ihora idushuka ngo twibereho mu kinyoma. Ikindi kandi ariko, hari ubwo dusa n’abanga kwiteranya n’abantu, bityo ntitubeho mu Kuri ngo batavaho batwikoma.
YEZU azamenyekana ate niba tutamwamamaje nta bwoba? YEZU ati: “Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru”. Ufite ubwoba ntushaka ko agutuma kuko isi yameze amenyo? Ntitugire ubwoba, Nyagasani ahora adusukura ngo turonke imbaraga zo gusohoza ubutumwa. Uko byagendekeye Izayi, natwe ni ko bitugendekera iyo twiyoroheje tukemera ko Nyagasani adusukura ngo adutume. Ahora ashaka abo atuma ku bantu b’ibihe byose. “Ndi hano ntuma”, nibe intero ya buri wese ushaka kugira uruhare mu ikizwa ry’abavandimwe.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU KRISTU NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
Padiri Sipriyani BIZIMANA