Kwemera Yezu nka Sawuli

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA,

27 MATA 2012

 

AMASOMO:1º. Intu 9, 1-20; 2º. Yh 6, 52-59

Inyigisho yateguwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

 

KWEMERA YEZU NKA SAWULI

 

Ivanjili twasomye ejo tukanayizirikanaho, ni na yo igikomeza. Inyigisho yatanzwe ejo hashize ishobora no kuvomwa mu Ivanjili ya none. YEZU KRISTU yasobanuriye abayahudi ko ari We mugati uhembura isi yose. Nk’uko twabivuze, kubyumva birakomeye. Abo bayahudi bibaza ukuntu ashobora kubaha umubiri we ngo uribwe maze YEZU akomeza abasobanurira. Hagomba ukwemera gukomeye kugira ngo twumve iryo banga rihanitse.

Mu kuzirikana, uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo uwitwa Sawuli yashoboye kwemera YEZU WATSINZE urupfu. Ukwemera kwa Sawuli gusa n’ukwatunguranye. Si igikorwa cya muntu. Guhinduka kwe no kwemera KRISTU bishobora kutugarurira icyizere cy’uko natwe dushobora guhinduka. Sawuli uwo, ngo nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani.

Twibukiranye ko uwo muntu yari yaravukiye i Tarisi mu ntara ya Silisiya mu gihugu cya Turukiya y’ubu hagati y’umwaka wa 5 n’uwa cumi nyuma ya YEZU. Abo muri ako gace bose, bahabwaga umwenegihugu bw’abaromani. Bityo rero na Sawuli yari umuromani n’ubwo yari umwana w’abayahudi. Umuromani wese yahabwaga amazina abiri. Irya mbere ryabaga rifite icyo risobanura kijyanye n’umuryango avukamo: Sawuli rituruka ku ijambo ry’igihebureyi risobanura uwahamagawe. Izina rya kabiri ryabaga rifitanye isano n’igihagararo cya nyir’ubwite: Pawulo ni izina yahawe ry’ikiromani rivuga: ikintu gitoya cyangwa ibingana urwara. Iryo zina rya Pawulo ni ryo yakomeje gukoresha mu nyandiko ze. Ageze mu gihe cyo kugimbuka, yoherejwe kwiga i Yeruzalemu. Yiganye na wa mwigishamategeko witwaga Gamaliyeli. Duhereye kuri ubwo burere yahawe mu Bayahudi, nta kintu na kimwe cyumvikanisha ukuntu yahindutse umukristu.

Kuba Sawuli yaratekerezaga kugirira nabi abemeye KRISTU, ni na byo byatumye urupfu Sitefano yapfuye ntacyo rwari rumubwiye. Ikigaragara ni uko yari afite ishyaka rihambaye mu idini ya kiyahudi. Yashakaga ko Izina rya KRISTU ritavugwa na busa. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kumusubiza inyuma kuko yari ashyigikiwe n’abakuru bose. Yari yarabaye icyamamare mu kumara no kumarisha abemera. Iyo nkuru mbi yari yarakwiriye hose. Ananiya na we byari byaramugezeho: “Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose”.

Kuba Sawuli wari ufite amatwara nk’ayo yarahindutse akemera YEZU KRISTU, ese ibyo byatwizeza ko ababi tubona muri iki gihe barwanya YEZU KRISTU bashobora guhinduka? YEZU yasabye Ananiya kudaseta ibirenge mu kujya guhagurutsa Sawuli kuko ngo yari igikoresho Nyagasani yari yaritoranyirije kugira ngo azamenyekanishe izina rye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’abayisiraheli. Aho rero ni ho hari ibanga rikomeye ry’imikorere ya Nyagasani. Ni we ubwe wiyerekera abayobye inzira y’umukiro. Ntituzi ukuntu abantu b’imitima yahindanyijwe no kumena amaraso, kuroga, kurenganya abandi n’ingeso mbi bashobora kumva rya jwi rya YEZU WAZUTSE nk’uko Sawuli yaryumvise…Biraturenze. Icyo twihatira, ni uguhora twivugurura dusaba imbabazi z’ibyaha byacu nta buryarya, gusabira abarwanya UKURI no kwamamaza dushize amanga YEZU KRISTU.

Nta kinanira Imana. Sawuli yagoswe n’urumuri ruturutse mu ijuru arahuma rwose. Nta rindi jwi ryajyaga kumuhindura usibye ijwi rya YEZU yariho atoteza. Utoteza wese abemera KRISTU abaziza ukwemera kwabo, ni KRISTU ubwe aba atoteza. Ni yo mpamvu yamubwiye ati: “Ndi YEZU uriho utoteza”. Ibibi byose dukora tunyuranya n’ineza iri mu Ivanjili, ibibi byose dukorera abantu tubahora ko bari mu nzira nziza ya YEZU KRISTU, ni Imana ubwayo tuba tubikorera. Ni YEZU ubwe tuba dutoteza. Kiliziya igomba guhora yumvikanisha ijwi ry’Uwo isi idahwema gutoteza. N’ubwo bamwe batoteza Ivanjili, hari n’abandi YEZU aha ubushobozi bwo gukiza abatabona. Uwo ni nka Ananiya umwigishwa w’intumwa. YEZU yaramubonekeye amutuma kuri Sawuli. Mu gihe twemeye kuba abigishwa ba YEZU KRISTU, ni ngombwa guhora twumva ijwi rye ridutuma ku bagihumye mu mutima wabo. Mu gihe bagihumye, ntibashobora kubona uburyo bwo kurya wa Mubiri we no kunywa ya Maraso ye. Bicwa n’inzara n’inyota.

Sawuli amaze kwemera YEZU akabatizwa, yaramburiweho ibiganza yuzura Roho Mutagatifu. Yahise atangira adashidikanya kwamamaza hose ko YEZU ari Umwana w’Imana. Dusabirane imbaraga zo kumwamamaza natwe.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE