Inyigisho: Kwisubiraho no guhinduka

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 28 B gisanzwe

15 Ukwakira 2012

Amasomo matagatifu:

Isomo 1: Gal 4, 22-24.26-27.31-5, 1

Zaburi:112, 1-2,3-4,5a.6-7

Ivanjili: Lk 11, 29-32

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Kwisubiraho no guhinduka.

Bavandimwe , kuri uyu wa mbere w’Icyumweru cya 28 gisanzwe, Kiliziya irahimbaza Mutagatifu Tereza wa Yezu cyangwa Tereza wa Avila, Umubikira akaba n’umwarimu wa Kiliziya. Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye araturarikira kwisubiraho no guhinduka.

Bavandimwe, ibyo twari dukeneye byose ngo tugere ku mukiro, byujurijwe muri Yezu Kristu cyane cyane mu mibereho ye, mu bubabare, urupfu n’izuka bye. Ni We Yohani intumwa yahamije agira ati: “koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 16). Ni yo mpamvu, Pawulo intumwa, mu isomo rya mbere ryo mu Ibaruwa yandikiye Abanyagalati aduhamagarira kwemera umucunguzi umwe rukumbi agira ati: “Kristu yaratubohoye, kugira ngo tugire ubwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi”.

Bavandimwe ubwigenge ni kimwe mu bigize ubutorwe bw’umukristu. Ubwigenge ni bwo butuma umuntu abasha guhitamo icyiza no kureka ikibi. Ariko ubu bwingenge umukristu agomba kubwakirana urukundo rwa Kristu, rutuma abohoka ku mategeko aheza abantu mu bucakara, akakira ingabire ya Kristu imubohora, bityo umutwaro w’ubucakara ntiwongere kumugonda ijosi. Ubu bucakara nibwo Pawulo mutagatifu yifuza kuturinda muri uyu munsi.

Bavandimwe, ubucakara bukabije buriho muri iki gihe ni ubucakara bw’icyaha cyangwa ubucakara bw’ingeso mbi runaka zituma ubutungane buhora buca muntu mu myanya y’intoki. Ni ngombwa rero kwinjira mu mfuruka z’ubuzima bwacu, tukareba ah’icyaha cyangwa ingeso runaka zatugize imbata maze tukisubiraho , tukiyambura muntu w’igisazira tukambara muntu mushya. Ni yo mpamvu, mu Ivanjili y’uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka adusaba kwisubiraho mu rugero rw’Abanyaninivi b’abanyamahanga bumvise ijwi ry’umuhanuzi Yonasi bakisubiraho.

Bavandimwe, uko Yezu Kristu atangarira Abayahudi banze kwisubiraho kandi Imana y’ukuri yarabimenyesheje kuva kera, ndetse ikaboherereza n’umwana wayo Yezu Kristu, We uruta abahanuzi bose, ni na ko atangarira ubunangizi bwacu agira ati: “Ab’iy’ingoma ni abantu babi! … Ku munsi w’urubanza umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera, aje kumva ubuhanga bwa Salomoni. Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iy’ingoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi bakisubiraho”. Bavandimwe, Yezu Kristu ni we buhanga nyakuri n’umwigisha w’ukuri. Igihe atangiye ubutumwa bwe yagize ati: “ Ingoma y’Imana iregereje, nimwisubireho kandi mwemere inkuru nziza” ( Mk1,15). Birakwiye rwose kwakira iyi mpuruza ya Yezu Kristu iduhamagarira kwisubiraho no guhinduka.

Bakristu bavandimwe , turi mu rugendo rugana mu ijuru. Ariko urwo rugendo hari ibyangombwa rudusaba: isengesho kandi isengesho rikuru ni igitambo cya Misa, kumva ijambo ry’Imana, guhabwa amasakramentu cyane cyane isakramentu ry’imbabazi n’isakramentu ry’ukaristiya. Nyamara ibi byose ntacyo byatumarira hatabaye gufata ingamba zo guhinduka. Bavandimwe, umugenzo wo kwisubiraho cyangwa guhinduka muri iki gihe ugenda uba ingorabahizi mu byiciro byose by’abakristu baba abalayiki cyangwa abiyeguriyimana, nyamara ni wo shingiro, ipfundo n’indunduro y’ubukristu n’iyobokamana nyakuri rishinze imizi mu mutima. Kuri uyu munsi dusabe Imana imbaraga zo kwisubiraho no guhinduka twisunze Mutagatifu Tereza w’Avila.

Bakristu bavandimwe, Mutagatifu Tereza mukuru yavukiye Avila mu gihugu cya Espanye mu 1515. Yinjira muri Karumeli y’Avila afite imyaka 18. Urukundo ariko yakundaga Imana rutuma ahinyura amategeko y’urwo rugo kuko bari barayadohoye atagikomeye nka mbere. Nuko yigira inama yo kwiha Imana bitarora inyuma. Aritanga koko. Urugero rwe kandi rumurikira abandi babikira benshi. Ni uko urwo rugo n’izindi zabanaga na rwo zijya mbere mu byo kwitagatifuza. Ni cyo gituma Tereza bakunda kumwita umuganduzi (Reformatrice) wa Karmeli. Yakundaga kurwara, ari umunyamagara make, ariko akaba intwari. Icyo yagambiriraga gukora yakigeragaho byanze bikunze. Yakundaga kubwira Imana cyane ati: “Nyagasani mpa kubabara cyane cyangwa se niba utabimpaye umpamagare ntacyo ngikora”. uko yaharaniraga inzira y’ubutungane ni na ko yari azi ubwenge cyane. Yanditse ibitabo byinshi n’ibitekerezo bihanitse kandi by’ubuhanga koko, bituma ahabwa ikuzo ryo kwitwa umwarimu wa Kiliziya.

Mutagatifu Tereza yarogeye cyane akiriho, arakundwa, arumvirwa, agishwa inama n’abantu batabarika no mu bakomeye ndetse mu by’iyobokamana. Uguhinduka n’ ukwivugurura bye byahinduye abantu benshi kugeza n’ubu. Akiriho yubakishije monasteri 20, zizamo abakobwa benshi cyane, aziyobora neza afatanyije n’umuyobozi we mu bya roho ariwe Yohani w’umusaraba. Yitabye Imana tariki ya 15 ukwakira 1582 afite imyaka 67, ashyirwa mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Gregori wa XV.

YEZU KRISTU ASINGIZWE

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE