Amasomo yo ku munsi w’Isakaramentu Ritagatifu

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 24,3-8

Musa amanutse ku musozi wa Sinayi, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze tuzayakurikiza!» Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose, Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutarrbiro munsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohenza abasore b’Abayisraheli batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso, asigaye ayatera ku rutambiro. Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikors kandi tuzamwumvira.» Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga avuga ati «Aya ni amaraso y’lsezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»

Zaburi  ya 114-115 (116)

R/ Dusangira inkongoro Yukiro, twiyambaza izina rya Nyagasani

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte ?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayob.oke be!
Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
maze umbohora ku ngoyi !

Nzagutura igitarnbo cy’ishirnwe,
kandi njye niyambaza izina loraho.
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

Isomo rya 2: Abahebureyi 9, 11-15

Bavandimwe, igihe Kristu ahingukiye yaje ari Umuherezagitambo mukuru w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’lsezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 14,12-16.22-26

Umunsi wa nbere wo kurya Imigati idasembuye ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati «Urashka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?» Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, maze aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe kandi giteguye neza, abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.» Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Nuko igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.» Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.» Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’imizeti.

Publié le
Catégorisé comme UMWAKA B