Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 5, 14-17
Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.
Zaburi ya 62(63),2,3-4,5-6,8-9
Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,
mpora ngushaka uko bukeye!
Umutima wanjye ugufitiye inyota,
n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,
meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana.
Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,
mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;
ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,
umunwa wanjye uhora ukwamamaza.
Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,
izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.
Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,
ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,
maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.
Iyo ngutekerereje aho ndyamye,
mara amasaha ngusenga,
kuko utahwemye kuntabara,
nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.
Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,
ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,1.11-18
Ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Mariya we, akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira. Uko yakariraga arunama, arunguruka mu mva. Ni bwo abonye abamalayika babiri bambaye imyenda yererana, bicaye aho umurambo wa Yezu bari bawushyize, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge. Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.» Akivuga ibyo, arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu. Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.» Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha». Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.» Nuko Mariya Madalena ajya kubwira abigishwa ati «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.»