Amasomo yo ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu

Isome rya 1: Ivugururamategeko 4, 32-34. 39-40
Musa yabwiye Abayisraheli ati «Ngaho baza ibihe byakubanjirije uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu? Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.»

Zaburi ya 32 (33),4-5,6.9,18.20,21-22
R/ Hahirwa umuryango Uhoraho yitoreye ngo ube imbata ye!

Ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,
n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.
Akunda ubutungane n’ubutabera,
isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,
umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.
Koko ibyo avuze byose biraba,
yategeka byose bikabaho.

Uhoraho aragira abamwubaha,
akita ku biringira impuhwe ze,
twebwe rero twizigiye Uhoraho:
ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,
amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,
nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Isomo rya 2: Abanyaroma 8, 14-17

Bavandimwe, abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data!» Roho uwo nyine afatanyana roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’ abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 28,16-20

Nyuma y’Izuka rya Yezu, abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukarra, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.»

Publié le
Catégorisé comme UMWAKA B