Amasomo y’Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu

Isomo rya 1: Hozeya 11, 1.3-4.8c-9

Uhoraho aravuze ati “Igihe Israheli yari akiri muto naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. Nyamara Efurayimu ni jye wamufataga akaboko nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. (Ariko banze kungarukira: nabasha nte kubatererana ?) Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.”

Indirimbo: Izayi 12, 2, 4bcd, 5-6

Dore Imana, Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,
kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,
wambereye agakiza.»
«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.
Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,
utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»

Isomo rya 2: Abanyefezi 3,8-12.14-19

Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo, guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 19,31-37

Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije
Publié le
Catégorisé comme UMWAKA B