Amasomo: Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Isomo rya 1: Izayi 61,9-11

Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga,

urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango;

abazarubona bose bazamenyereho

ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,

kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,

akansesuraho umwitero w’ubutungane.

Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye,

cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.

Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,

n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,

ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,

imbere y’amahanga yose.

Indirimbo: 1Samweli 2,1, 4-5ab, 6-7, 8abcd

«Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho

n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.

Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.

Umuheto w’intwari uravunitse,

naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.

Abari bijuse baraca incuro,

naho abari bashonje baradamaraye.

Uhoraho arica kandi akabeshaho,

yohereza ikuzimu kandi akavanayo.

Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,

acisha bugufi, akanakuza.

Avana umutindi mu mukungugu,

agakura umukene mu mwanda,

kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,

kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,41-51

Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y’Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?» Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we.

Publié le
Catégorisé comme UMWAKA B