Amasomo yo ku wa 06 Kanama: Yezu yihindura ukundi

Isomo rya 1: Daniyeli 7,9-10.13-14

Uko nakitegereje, mbona intebe z’ubucamanza ziratewe, maze Umukambwe aricara. Umwambaro we wereranaga nk’urubura, imisatsi ye yera nk’ubwoya bw’intama. Intebe ye y’ubwami yari indimi z’umuriro, inziga zayo ari nk’umuriro ugurumana. Uruzi rw’umuriro rwaravubukaga, maze rugatemba imbere ye. Urujya n’uruza rw’amagana n’amagana bariho bamukorera, ibihumbi n’ibihumbi bihagaze imbere ye. Ubwo urubanza rurashingwa, maze ibitabo birabumburwa. Nijoro kandi nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe, ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

Zaburi ya 96 (97),1-2, 4-5, 6.9

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Imirabyo ye iboneshereza isi,

ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Kuko wowe Uhoraho,

uri Musumbabyose ku isi yose,

utambutse kure imana zose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,2-10

Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati « Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya. » Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicucu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti « Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve! » Aho kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko bakabazanya bati « Kuzuka mu bapfuye bivuga iki? »

Publié le
Catégorisé comme UMWAKA B