Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10, 1-12
Muri icyo gihe, mu bigishwa ba Nyagasani ahitamo abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. Arababwira ati « Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto ; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti «Amahoro kuri iyi nzu!» Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umujyi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize n’abarwayi muhasanze kandi mubabwire muti «Ingoma y’Imana ibari hafi!» Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo muvuge muti «Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana ibari hafi.» Ndabibabwiye: kuri wa munsi w’urubanza, Sodoma izababarirwa kurusha uwo mugi.»