Ivanjili ya Luka 10,13-16

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,13-16

Igihe Yezu yabwiraga abigishwa mirongo irindwi na babiri, yaravuze ati “Iyimbire Korazini! Iyimbire Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho bakambara ibigunira, bakisiga ivu. Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu! Ubumva ni jye aba yumva; ubahinyura ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.”