Ivanjili ya Luka 10,17-24

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,17-24

Muri icyo gihe, abigishwa uko ari mirongo irindwi na babiri bagaruka bishimye cyane, bavuga bati “Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.” Arababwira ati “Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahungabanya. Nyamara ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire  ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.” Ako kanya Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.” Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati “Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”