Ivanjili ya Luka 10,38-42

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,38-42

Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita aramwakira. Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati “Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!” Ariko Nyagasani aramusubiza ati “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.”