Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,1-4
Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.” Nuko arababwira ati “Igihe musenga, mujye muvuga muti: Dawe, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe nibuze, ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi. Utubabarire ibicumuro byacu, kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese, kandi ntudutererane mu bitwoshya.”