Ivanjili ya Luka 11,15-26

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,15-26

Icyakora bamwe muri bo baravuga bati “Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.” Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati “Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. Niba rero Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ko roho mbi nzirukanisha Belizebuli? Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. Ariko niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo. Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. Utari kumwe nanjye, aba andwanya; utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza. Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira, iti ‘Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’ Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku.”