Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,29-32
Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati « Ab’iyi ngoma ni abantu babi ! Barashaka ikimenyetso ; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi. Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni ! Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma, maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.