Ivanjili ya Luka 11,37-41

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,37-41

Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe, bajya ku meza. Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. Ariko Nyagasani aramubwira ati “Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. Mwa biburabwenge mwe! Imana yaremye inyuma, si Yo yaremye n’imbere? Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.