Ivanjili ya Luka 4,31-37

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,31-37

Muri icyo gihe, Yezu amanukira i Kafarinawumu, umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti “Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.” Yezu ayibwira ayikangara ati “Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!” Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo ntacyo imutwaye. Bose ubwoba burabataha, baravugana bati “Mbega ijambo rikomeye Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenegana!” Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.