Ivanjili ya Luka 6,12-19

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,12-19

Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro ryose arikesha asenga Imana. Bukeye ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri abita intumwa. Ni bo b’aba: Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi. Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi bagakira. Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.