Ivanjili ya Luka 6,6-11

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,6-11

Muri icyo gihe, ku wundi munsi w’isabato Yezu yinjira mu isengero arigisha. Ubwo bakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye. Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega. We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati “Haguruka uhagarare hano hagati!” Arahaguruka, arahagarara. Nuko Yezu arababwira ati “Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?” Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati “Rambura ikiganza cyawe.” Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira. Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.