Ivanjili ya Luka 9,1-6

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,1-6

Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. Abatuma  kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. Arababwira ati “Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri”, ababwira no kutajyana amakanzu abiri. Arongera ati “Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.” Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru nziza, kandi bakiza abarwayi hose.