Ivanjili ya Luka 9,18-22

Ivanjili ya Luka 9,18-22

Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati “Rubanda bavuga ko ndi nde?” Barasubiza bati “Bamwe bavuga ko uri Yohani Basisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” Yongera kubabaza ati “Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati “Uri Kristu w’Imana.” Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira. Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.