Ivanjili ya Luka 9,46-50

Ivanjili ya Luka 9,46-50

Muri icyo gihe, abigishwa baza kujya impaka bibaza uwaba mukuru muri bo. Yezu amenya ibyo batekereza maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe. Arababwira ati “Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero, umuto muri mwe ni we mukuru.” Ni bwo Yohani amubwiye ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.” Yezu aramusubiza ati “Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira burya aba ari kumwe namwe.”