Ivanjili ya Luka 9,51-56

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,51-56

Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati “Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru ukabatsemba?” We rero arahindukira, arabatonganya cyane. Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro.