Ivanjili ya Luka 9,57-62

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,57-62

Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati “Nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Yezu abwira undi ati “Nkurikira.” We aramusubiza ati “Reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramubwira ati “Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.” Undi na we ati “Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.” Yezu aramusubiza ati “Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.”