Ivanjili ya Luka 9,7-9

Ivanjili ya Luka 9,7-9

Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva ibyabaye byose, biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati “Ni Yohani wazutse mu bapfuye”; abandi ngo “Ni Eliya wagarutse”; naho abandi ngo “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” Ariko Herodi akavuga ati “Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?” Asigara ashaka uko yamubona.