Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,2-12
Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati “Musa yabategetse iki?” Baramusubiza bati “Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore , akabona kumusezerera.” Yezu arababwira ati “Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.” Basubiye imuhora, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati “Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.” Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati “Nimureke abana bansange”, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.” Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.